

TWANDIKIRE UBUTUMWA
BACKGROUNDUmwubatsi/Architecte JB Ntagwabira afite uburambe bw’imyaka irenga 15 haba mu Rwanda no muri Afrika y’epfo mubwubatsi, harimo n’imyaka itatu y’ubushakashatsi bwimbitse kubibazo by’ubuhehere(humidite) munkuta z’amazu. Uwashinze DASUCO LTD muri icyo gihe cyose yabashije kwegeranya ubumenyi bwinshi mubwubatsi mubijyanye no kuvura/kurwanya humidite ndetse no kugenzura ubuziranenge bw’inyubako.
SERIVISI DUTANGA:
1. Kurwanya Humidite
2. Ubugenzuzi bw’inyubako
1. KURWANYA HUMIDITE
Ni igikorwa cyo gucukumbura ubwoko bwa humidite bwibasiye inkuta z'inzu hamwe n'icyayiteye hanyuma hagashakwa igisubizo cyayirandura burundu:
-Kumenya impamvu zitera humidite
-Kumenyekanisha ubwoko bwa humidite
-Raporo ngufi yanditse y’ubugenzuzi
-Sisitemu yo gukusanya amazi y'imvura
-Kuvura neza humidite
KUMENYA IMPAMVU ITERA HUMIDITE:DASUCO LTD ikoresha ibipimo bitandukanye kugirango hamenyekane niba ibibazo by'ubukonje bihari. dukusanya amakuru yose ajyanye n’ikibazo kandi dukora isuzuma ryuzuye ry’impamvu zitera ubukonje munkuta z’inzu. Kugirango dusuzume kandi twige uko inzu yawe imeze, itsinda ryacu ry’ubugenzuzi rigomba gusuzuma ibintu byinshi. Ikibazo cya mbere ugomba kwibaza ni iki: Ikibazo n’ikihe? Ni izihe ngaruka ikibazo kigira ku nkuta z'inyubako? etc.
KUMENYA UBWOKO BWA HUMIDITE:Icyiciro cy'ingenzi mu gusesengura impamvu ni ugusubiza ikibazo, "Ni izihe mpamvu zitera iki kibazo?" dukusanya ibintu byose biranga kandi bigatanga ubusobanuro bw'ikibazo, twibaza ngo ni ikibazo gihora kigaruka? Ese ibyabaye bibaho kenshi? Iri tsinda rikoresha ibikoresho n’ubuhanga bwihariye, nk'igikoresho kigaragaza ubuhehere munkuta, tekiniki yo Kumisha (LOD) harimo ibizamini by’ubutaka muri laboratoire aho biri ngombwa, turebera hamwe kandi niba ubuhehere buterwa n’ubukonje bukabije buva muri fondasiyo cg se niba ari ikibazo cy’ibikoresho bibasha guterwa n’umunyu kuko abubatsi benshi ntibumva kimwe ikibazo cy’imyunyu imunga ibikoresho bigize inyubako.
Amazu menshi twasuzumye muri Kigali yakunze kwerekana “ikibazo cy’imyunyuiba mubikoresho byubakishijwe inzu,” icyo kibazo kikaba kititaweho cyane n’inzobere mu bwubatsi, KUKO AKENSHI TWASANZE INZU NYINSHI ZIFITE IKIBAZO CYO KUVUNGAGURIKA KWINKUTA CG HUMIDITE ZITARASANGANYWE UBUHEHERE BWAGENWE N’IMPUGUKE MUKUVURA HUMIDITE.
UBURYO BWO GUFATA AMAZI Y’IMVURAAmazi atemba akumirwa ari uko akusanirijwe ahantu habugenewe. amazi y'imvura arakusanwa kandi akerekezwa mucyobo mu buryo bwimbitse cg akerekezwa mu kigega. Ibyavuye mu igenzura ryacu ku ntandaro y’ubuhehere/humidite mu nkuta z’inyubako, twasanze hejuru ya 50% y’inyubako tumaze gusuzuma zifite ibibazo by’ubuhehere/humidite, biterwa no kudashyira mu bikorwa uburyo bwo gukusanya amazi y’imvura. Kubwibyo, iyo dusuye inyubako kugirango dukore ubugenzuzi bw'igitera humidite munkuta z'inzu yawe, DASUCO LTD ikintu cya mbere twitaho ni ukugenzura uburyo bwo gufata amazi y’imvura.
Tuzenguruka inyubako yawe kugirango dusuzume sisitemu yo gutemba kw’amazi hafi y'inzu, ituma inyubako zitaba mu buhehere twemerera amazi gutemba kure y'inzu. Kugira ngo dukureho amazi kandi tuyerekeze ahabigenewe, abakozi bacu bagomba kandi gusuzuma sisitemu yo gutemba kw'amazi, hamwe n’ubundi buryo bwo gushyigikira inzu tuyirinda ko amazi ya kwinjira mu butaka bwaho yubatse. Ni ngombwa gukurikirana no kubungabunga inyubako; niba imiyoboro ikwiye yarashyizweho, kuko ayo mazi uko ajya mu butaka niko yegera inyubako,kubungabunga ibyo rero birushaho kurwanya ko ubuherere bwakwinjira mu rukuta.
Igenzura ririmo kandi kureba imiyoboro iyo ari yo yose yangiritse, Kubera ko amatiyo y'amazi yo mu mazu hamwe n'imiyoboro y'amazi yakoreshejwe ashobora rimwe na rimwe gutera ubukonje bukabije mu gihe runaka. Ntakintu kirengagizwa mu gihe cyo kugenzura sisitemu yo kumena amazi; dushakisha kandi ikintu cyose gishobora kwemerera amazi kwinjira munsi y'ubutaka kuko bitera ibibazo byinshi.
RAPORO NGUFI YANDITSE Y'UBUGENZUZIRaporo y'ubugenzuzi kucyateye ubuhehere/humidite ifasha kumva ubwoko bw’ikibazo no kwerekana intambwe zigomba guterwa kugirango ngo gikemuke aha cyane cyane ni kuruhande rwa nyir'inzu mu gihe yaba atarafata umwanzuro wicyo gukora cg se akaba yifuza no kuba yakoresha indi mpugucye mu kurwanya humidite. Mu rwego rw’ubugenzuzi, itsinda ripima ingano y’ubuhehere buri mu nkuta zinzu hakoreshejwe ibikoresho n’ubuhanga dufite. Raporo yoherezwa kubakiriya cyangwa nyir'inyubako nyuma yo gusuzuma neza ikibazo no kumenya icyabiteye. Ikibazo cyagaragajwe hatangwa inama y’uburyo cyacyemukamo, ndetse hamwe n’igiciro cyo gusana aho hangiritse.
KUVURA HUMIDITEKimwe mu bibazo bikunze kugaragara mu mazu, cyane cyane amazu yo muri iki gihe, ni humidite/ubuhehere iterwa n’ubukonje buzamukira muri fomdasiyo ibyo bita “capillary rise” mu rurimi rw’icyongereza. Kubera impamvu ziyitera, ubwo buhehere buragoye cyane kubuvura. iyo bimaze kumenyekana icyayiteye, intambwe ikurikira ni ukuvura ubwo buhehere. Waba warigeze wibaza impamvu ubona humidite kunkuta z'inzu yawe? No kwibaza igitera ubwo bukonje kunkuta? Iki n’igice kitoroshye mu kuvura humidite. Ubwo bukonje butangirira ku gice cyo hasi kurukuta hasi hasi cyane utabonesha amaso muri fondasiyo cg munsi y’ubutaka. Nk'umwubatsi ufite uburambe bw'imyaka irenga 15, reka ntange umuburo kubafite amazu bose, Nakoze ku mishinga itandukanye yo kubaka, harimo inyubako rusange, ibigega, n'ibiraro. Mu myaka micye ishize, nafashe icyemezo cyo gucukumbura byinshi m bibazo bya humidite hano mu Rwanda, Hariho abashoramari benshi bakora cyangwa bacuruza imiti ivura humidite nta bumenyi bafite ku bibazo bya humidite cg se ubwoko bwa humidite bwiganje hano mu Rwanda mu bushobozi niyumvagamo bya nsabye gukora ubushakashatsi kugirango nsobanukirwe byimbitse kuri iyi ngingo. Nabonye abubatsi bakorera amafaranga batagize icyo bakosora, rimwe na rimwe bigatuma ibintu biba bibi kurusha aho usanga nyiri inzu yitegura guhora asanura hafi buri mwaka cg ibiri. Mbere yo gutekereza gushaka umwubatsi kugirango agukorere akazi, nyamuneka ntutindiganye kutwandikira kugirango tukugenzurire inyubako ndetse tuguhe inama yuko witwara mbere yo gutangira imirimo yo gusanura inzu yawe.
KUGIRA INAMA "KUBURIRA"Nk'umwubatsi/Architecte ufite uburambe bw’imyaka irenga 15, reka ntange umuburo kubafite amazu bose, Nakoze ku mishinga itandukanye yo kubaka, harimo inyubako rusange, ibigega, n'ibiraro. Mu myaka micye ishize, nafashe icyemezo cyo gucukumbura byinshi mu bibazo bya humidite hano mu Rwanda, Hariho abashoramari benshi bakora cyangwa bacuruza imiti ivura humidite nta bumenyi bafite kubibazo bya humidite cg se ubwoko bwa humidite bwiganje hano mu Rwanda mubushobozi niyumvagamo byansabye gukora ubushakashatsi kugirango nsobanukirwe byimbitse kuriyi ngingo. Nabonye abubatsi bakorera amafaranga batagize icyo bakosora, rimwe na rimwe bigatuma ibintu biba bibi kurushaho aho usanga nyirinzu yiteguye guhora asanura hafi buri mwaka cg ibiri. Mbere yo gutekereza gushaka umwubatsi kugirango arangize akazi kawe, nyamuneka ntutindiganye kutwandikira kugirango tukugenzurire inyubako ndetse tuguhe inama yuko witwara mbere yo gutangira imirimo yo gusanura inzu yawe.
REKA DUSUZUMIRE HAMWE IMPAMVU 12 ZIDASANZWE Z'IBIBAZO BY'INGENZI BITERA HUMIDITE:
1.UBUKONJE BUZAMUKA MUNSI Y'UBUTAKA: Iyo amazi y’ubutaka yinjiye munkuta (ntago yinjira nk’amazi nyirizinana ahubwo yinjira nk'umwuka uwo mwuka rero niwo ujyenda ukangiza ibikoresho bigize inkuta ukaba utanabona ko aho hantu hafite ubuhehere iyo ikaba ariyo humidite igoranye kuvura kandi iriganje cyane muri izinzu zo muri iki gihe) kuko ubuhehere buva munsi y’ubutaka binyuze mu bikoresho byoroshye. Ibi bibaho mugihe inkuta zawe agashashi gashyirwaho ngo gakureho isano iri hagati ya fondasiyo n'inkuta kangiritse cg se kashyizweho nabi ariko kazwi nka roofing, mucyongereza kitwa DPM(Damp proof membrane) abandi bakita DPC, ikindi gishobora guteza ubuhehere ni inkuta zinyuma zigiye ziherereye ahantu hari ubutaka bubika amazi cg se bwifitemo ubukonje bukabije mugihe cy’izuba cg se imihindagurikire y’ikirere ihindutse habaho evaporation hanyuma ubukonje buri munkuta bwo ntibubone uko busohokamo niko kumaramo igihe bukangiza aho buherereye.

Ayo mafoto yerekana humidite iva muri fondation izamuka mu nkuta
ICYITONDERWA: nkuwakoze ubushakashatsi kandi ukibukora kuri humidite udushashi cg se roofing cg se DPC ishyirwa hejuru ya fondasiyo ngo ikureho isano riri hagati ya fondasiyo n’urukuta ntago ikora akazi kayo kukigero cya 90% kunzu zose nasuye. ibyo rero bikorohera ahantu hari ubutaka bufite ubuherere gutransifera cg se guhereza ubwo buhehere inkuta z'inzu iki ni ikibazo gikomeye cyo gukemurwa,turi hano ngo tubafashe.
2.CONDENSATION: Iyo umwuka ushyushye cg ahantu hashyushye bihuye n'umwuka uhehereye, hakonja vuba, umwuka uhita usubira kuba ibitonganya. Muri macye, iyo mu nzu imbere hashyushye, noneho hakaba hari inkuta zifite ubukonje buri munsi ya temperature dufte condensation igomba kubaho(urugero uzarebe kumabati cyane cyane urebeye ku nzu zidafite prafond uzarebe hejuru uzabona ibitonganya biriya bihita bikwereka ko hanze hakonje kurenza imbere munzu cg se uzafate ikirahuri kivuye muri frigo ugitereke hanze ya frigo ibitonyanga bizahita bicyuzuraho inyuma,gusa iyo humidite ibaho gacye cyane kubera imterere y’ikirere cyacu- ibyo bibaho mugihe inzu yawe idafite umwuka udahagije kandi ukagira inkuta zikonje ku buryo bugaragara.

nkuko mubibona kuri aya mafoto dufite amacupa abiri harimo icupa rya pulasitiki ndetse ni ry'ikirahuri byose birimo amazi akonje.icupa ry'ikirahuri mfite muntoki rivuye muri frigo nyuma yo gukura icyo kirahuri nkagitereka hanze cyatangiye kuzana urume.ibyabaye kuri icyo kirahuri kivuye muri frigo ninabyo biba iyo urukuta rufite ubuhehere noneho temperature yo hanze yaba iri hejuru kuyiri mu rukuta wamwuka twakwita ko ushyushye uri hanze uhita utangira kujya kuri rwa rukuta warangiza ukavukamo ibitonganya ngirango murabizi ko umwuka ugeze ahantu hakonje uhita uhinduka ibitonyanaga.
3.AMATIYO YANGIRITSE NDETSE N’IBIBAZO BYA PLOMBERI:
Iyi ni imwe mu mpamvu nyamukuru zitera inkuta z'imbere mu nzu kuzana humidite, akenshi zizanwa no gusaza cyangwa no gupfumuka kw’amatiyo, kandi iyo byirengagijwe, bishobora kwangiza inzu yawe. Ibyo bizagaragara mu gihe utangiye kubona ibirabagwe ku nkuta z'inzu aho icyo kibazo kiri kandi ko hari ahantu hatose ku rukuta.

Iyi foto igaragaza benwari yapfumutse yarangiza igateza humidite kugizce cy'inyuma y'urukuta nkuko iyo foto ibigaragaza.

Nkuko mu bibona kuri iyi foto hari itiyo yapfumutse ivira mu rukuta ndestse igateza ubuhehere mu rukuta ngirango biragaragara kuri urwo ruhande rw'inyuma iruhande ya kizimyamwoto.
4.INENGE Y’IGISENGE:Kwiyongera kw'amazi hejuru y'igisenge cyangwa kuri balkoni kubera kubura imiyoboro y'amazi ayatwara biviramo amazi kwishakira inzira nuko bikayaviramo kwinjira mu rukuta.

Kumpamvu zuko umureko udacuritse bihagije amazi y'imvura ,ibibabi ndetse n'ivumbi byuzura mumureko ndetse bikaramaraho igihe byarangiza bigateza umugese ndetse na plafond yo hanze igatatangira kwangirika nkuko iyo foto ibigaragaza.
5.IKOSA RISANZWE RY’IMYUBAKIRE: Bikunze kubaho, kwemerera imvura n'amazi kwinjira mu bice by’ubwubatsi Igihe ubutaka cyangwa amazi yo munsi y'ubutaka yinjijwe n'ibikoresho byubakishijwe nk’amatafari yatwitswe cyangwa amatafari ya bloke sima n'ibindi n’ibindi.


Iyi foto yerekana ubwogero bw'ibyombo bwo hanze buva kubera amakaro yashyizwemo nabi n'abafundi hanyuma amazi akanyuramo akangiza urukuta.
6.PAVOMA IKOMEYE(AMAKARO): Ifasha mu kubika ubuhehere buri munsi yayo, iyo ari bwinshi bikabije bituma ubukonje buzamuka m'ubutaka budatambuka mu gihe cya evaporation. mi muri urwo rwego ubukonje cg se iyo humidite ihita yishakira inzira mu nkuta(ex:amakaro,beton). Ikibazo gishobora gucyemuka mu gihe habonetse inzobere ishobora gukora pavoma ituma ubuhehere bubona aho busohokera cyangwa hakorwa icyuho gito hagati ya pavoma n'urukuta kugira ngo ubukonje busohoke.

Text
7.INENGE KURI ROOFING: Inkomoko ikunze kugaragara cyane mu nyubako z'urukuta ni ukunanirwa kwa roofing cg igitambaro gishyirwaho kugirango kibuze ubukonje kuzamuka mu nkuta z'nzu. Icyo gitambaro kigomba gushyirwaho neza kandi bihagije kugirango birinde kuzamuka k'ubukonje buva mu butaka hasi. Ndashaka kubamenyesha ko hejuru ya 90% y’amazu maze gusura m'ubushakashatsi nakoze kandi bugikomeje DPM,DPC cg roofing yananiwe rwose guhagarika ubuhehere kuzamuka m'urukuta.


Text
8.UBUTAKA BWISUMBUYE: niba ubutaka buri hanze y'inkuta z'inyuma buri hejuru y'urwimbere, urimo uraha ikaze humidite. Kubaka inzu hejuru y'ubutaka bizafasha kuyishyiriraho igitambaro kirwanya humidite kuzamuka munkuta (Damp Proof Membrane), bizaba igisubizo kiboneye cy'ubukonje buzamuka bunyuze mu bikoresho byubakishijwe iyo nzu.

Text
9.FINISSAGE YO KWIDIRISHYA IDASOBANUTSE: Mastique cg igipande bidahagije bishobora gutuma humidite yinjira munkuta z'inzu yawe binyuze mutwanya duto tugaragara mw'idirishya. Kwangirika kwa mastique yo kubirahuri cyangwa irangi hagati y'icadre y’idirishya n’urukuta by'ibirahuri bishobora kuba intandaro ya humidite kunzu yawe.

Text
10.IKIBAZO CY’UMWUKA MUCYE: kubura umwuka uhagije bishobora gutera humidite bitewe no kugumana ubukonje bwinshi mu nzu. Iki kibazo gikunze kugaragara mu byumba by'igikoni n'ubwiherero. Ibimenyetso bikunze kugaragara ni ibitonyanga by’amazi(condensation) bikunda kwigaragaza ku nkuta n'amadirishya, nyuma y'igihe bikazatuma habaho ikwirakwira rya humidite.


Text
11.UMUREKO WANGIRITSE: kwangirika k'umureko bishobora guteza humidite mu nkuta z'inzu. urugero, ni nk’umureko wangiritse ukunze gusuka amazi menshi k'urukuta, bishobora guteza humidite no guteza ibirabagwe(mould) k'urukuta rw'inzu. Iyo ukwangirika k’umureko gutera imvura kugwa ahantu hamwe k'urukuta rwo hanze, bishobora kandi kuvamo kwangirika k'urukuta.


Text
12.UBUTAKA BWO HANZE Y'INZU Kubera ko amazi akikije inyubako atera ubuhehere ku nkuta z'inyubako, amazi yo k'ubutaka bwegereye hejuru afite ingaruka zikomeye kukuba yatera humidite. Nkuko bisanzwe, pavoma y'inzu ntijya yubakwa ku cyigero kimwe cyangwa munsi y’ubutaka bw’inyuma y'inzu. Kurundi ruhande, urwego rw’ubutaka rushobora kuzamuka uko igihe kijyenda gihita.

Text
1. Ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’inyubako
KUGENZURA IMITERERE Y'INYUBAKOIntego zacu zibanze ni ukurebera hamwe uko inyubako yifashe yaba ushaka gusanura inzu ye cyangwa se ugiye kuyishyira kw' isoko bityo bigafasha abaguzi n’abagurisha kumenya izo nenge izo nyubako zigiye gushyirwa kw'isoko zishobora kuba zifite kandi bizafasha uruhande urwo arirwo rwose muguha agaciro uwo mutungo.DUFITE UBWOKO 3 BW'UBUJYENZUZI1. Raporo y'abagurisha amazu
2. Raporo y'abaguzi b'amazu
3. Raporo y'imiterere y'umutungoRaporo y'abagurisha amazuUbu bugenzuzi busuzuma ibintu by'ingenzi by'umutungo kubibazo biwukomereye by'ingenzi kandi byihutirwa gukemura. Byongeye kandi, isuzuma agaciro k'umutungo kandi ikareba ikiguzi cy'ubwishingizi kugirango umuguzi ahabwe ishusho y'umutungo mbere yuko afata umwanzuro wo kugura inzu y'indoto ze.Raporo y'abaguzi b'amazuubu bugenzuzi buduha incamake yuko umutungo uhagaze, ndetse igaha nyir'inzu ishusho yuko inyubako ye ihagaze ndetse n'ibicyenewe gukosorwa kugirango izajye kw'isoko ishimwa n'abaguzi. Iyi Raporo yerekana ibibazo byose cyangwa inenge zisaba gukosorwa.Raporo y’imiterere y’umutungoIyi raporo isuzuma byeruye umutungo wose. Iyi raporo kandi yerekana ibibazo byose cyangwa ibisabwa byo kubungabunga ndetse ikerekana ibigomba kwitabwaho ngo umutungo wongererwe ubuziranenge bwawo.
Kugenzura imiterere y’inzu n’iki? mbere yo gushyirwa kw'isoko cg kugurwaUbugenzuzi ku mutungo ni uburyo bukorwa n’umugenzuzi wujuje ibisabwa. Ni ugusuzuma neza uko umutungo wifashe. Mubisanzwe bareba imiterere y'inzu. Iyo ugiye kugura cyangwa kugurisha.
Inyungu zo kugenzura inyubako mbere yo gushyirwa kw'isoko cg kugurwaIcyambere nuko Ibibazo bigaragara hakiri kare, kwemerera umugurisha kugira ibyo ahindura mbere yo gushyira inzu yabo kw'isoko ndetse no kongera agaciro n’ubushobozi bwo kugurisha uwo mutungo. Ibi bishobora kuvamo kugurisha byihuse n’amafaranga menshi kubagurisha. Kugaragaza ibitameze neza k'umutungo ugiye gushyirwa kw'isoko hakiri kare bizagabanya inzitizi kubibazo bishobora kubonwa n'uzavamo umuguzi kuko ibyo bigaragara nk'ibibazo bito bizaba byakemuwe. mu gihe ibibazo byinshi bito bihujwe, bishobora kwangiza amasezerano, cyane cyane mu gihe hagaragaye ikibazo gikomeye mu gihe cy’ubugenzuzi bw’inyubako kuruhande rw’umuguzi niyo mpamvu gukoresha ubugenzuzi mbere yuko ushyira umutungo wawe kw'isoko ari ingenzi.Abaguzi basanzwe basura inyubako bagiye kugura inshuro ebyiri gusa kandi bamara iminota itarenze 40 aho hantu. Kubwiyo mpamvu Umugenzuzi asuzuma inyubako akantu ku kandi kandi afite igihe gihagije cyo kubinononsora neza.
Ibyiza byo gukoresha ubugenzuzi mbere yo gushyira umutungo wawe kw'isoko•Inzu yawe ishobora kubona umukiriya vuba
•Ishobora kugurwa igiciro kiri hejuru
•Ntamuguzi uzasubira inyuma kubera kutizera ubuziranenge bw'inyubako
•ibibazo nyamukuru bizakemurwa mbere yo gushyira inzu yawe kw'isoko
•abaguzi ntibazasubira inyuma badaciririkanije.
Inyungu z’umuguziMbere yo kugura, ubugenzuzi bw’umutungo ni ngombwa kugirango uhabwe ishusho yibyo utabasha Kubona n’amaso yawe uko umutungo umeze, n'ibindi bibazo bishobora kugira ingaruka ku nyubako no ku baguzi. Ubugenzuzi buzacukumbura ku buryo bwimbitse ibitameze neza byari kuzakuviramo gusohora amafaranga atateganijwe, icyo kikaba ari igishoro cyiza kubaguzi. DASUCO ni ngombwa ni igisubizo kugirango igukorere ubugenzuzi nyabwo ku nzu zanyu kandi bunoze mbere yuko mutanga Amafaranga yanyu mwakoreye nyuma yo kubira ibyuya byinshi.
Inyungu z’ugurishaKubahiriza ibipimo by’abakiriya no kwereka inenge z’umutungo wawe kandi tugatanga inama zuko byacyemuka mbere yuko ujyana umutungo wawe ku isoko byakagombye kuba intego yawe nyamukuru yo kugenzura inyubako yawe. Ibyo DASUCO ibigufashamo neza cyane. Iri jyenzura rizafasha gukemura ibibazo byose biri kuri uwo mutungo ushaka gushyirwa kw'isoko kandi birashoboka ko byazamura agaciro kayo mu gihe umenye ibitameze neza mbere yo kuyishyira kw'isoko.
Waba wifuza ko inzu yawe ikorerwa ubugenzuzi waba ugiye kugura cyangwa se kugurisha? waba se ufite humidite yaburiwe igisubizo? turagirango tuguhumurize tukubwira ko DASUCO Ltd yiteguye kugufasha mu kibazo waba ufite. duhamagare tuze dusure inyubako yawe ubundi tugukorere raporo y'ibicyenewe kugirango ube aheza hatekanye.